
Igikombe cy’lsi cya 2026 kigiye gukinwa bwa mbere n’ibihugu 48, kizaba kirimo abakinnyi bagera ku 1248.
Aba barimo Cristiano Ronaldo, Lionel Messi na Guillermo Ochoa baza bakina iri rushanwa ku nshuro ya gatandatu, Neymar wongeye kugaruka mu ikipe y’igihugu ya Brazil, Lamine Yamal ugiye kugikina bwa mbere, Fiston Kalala Mayele n’abandi benshi.
Imikino y’igikombe cy’Isi cya 2026, iratangira ku wa 11 Kamena 2026 ikazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.
SOMA:Rema na Tyla mu bahanzi bazaririmba mu birori bifungura igikombe cy’Isi cya 2026
Ibihugu 48 nibyo bizakina iri rushanwa bitandukanye n’uko byari bisanzwe ari 32 ndetse ikaba impamvu yatumye umubare w’abakinnyi biyongera.
Muri iki gikombe kigiye gukinwa ku nshuro ya 23, shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’ niyo ifitemo abakinnyi benshi bagera ku 154 ndetse ibihugu 40 muri 48 bazikina iri rushanwa bifite umukinnyi wavuye muri iyi shampiyona ya mbere ku Isi.






