
Umuhanzi Nel Ngabo mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yavuze ubusanzwe ari umufana wa Elijah Kitaka n’imiziki akora, bityo ko no gukorana nawe yabishakaga hanyuma akaza kumenya ko uyu muhanzi yari mu Rwanda, mu bitaramo byateguraga icya Davido cyabaye mu ntangiriro z’Ukuboza 2025.
Ibi bitaramo byari byateguwe na Bruce Intore maze Nel Ngabo aramwegera amuhuza na Elijah Kitaka wari ubirimo bahita bakorana indirimbo uko.
Nel Ngabo kandi avuga ko yahise abwira abo bakorana barimo Ishimwe Clement bagomba guhita bihutisha gahunda. Akimara guhura na Elijah Kitaka, Nel yamwumvishije indirimbo yari afite muri situdiyo hanyuma banzurira kuri “Masterpiece” iri hanze kuri ubu.
SOMA:Kina Music na Swangz Avenue bahuje inyenyeri zabo
Elijah Kitaka wari ufite igihe gito i Kigali, Nel Ngabo yabwiye itangazamukuru ko uyu muhanzi yahise anahinduza itike y’indege kugira ngo bafate n’amashusho y’iyi ndirimbo.
Nel Ngabo wa Kina Music yo mu Rwanda na Elijah Kitaka wa Swangz Avenue bose ni abahanzi izi nzu zicuruza iby’umuziki zitayeho cyane muri iyi minsi.








