
Amakuru ahari aremeza ko ikipe ya Rayon Sports igeze kure ibiganiro na rutahizamu Elie Tatou Iradukunda ukinira ikipe ya Mukura ndetse ibiganiro bikaba bikomeje kugenda neza kuburyo nta gihindutse uyu mukinnyi ashobora gusinyira ikipe ya Rayon Sports.
Elie Tatou n’umwe mu bakinnyi bakiri bato gusa bibitseho impano idasanzwe uyu mukinnyi nyuma yo kumara igihe kinini yifuza n’ikipe ya Rayon Sports ariko ntibibashe gukunda kuri ubu ibiganiro bigeze kure.
Ikipe ya Mukura ikaba itifuzaga kuba yarekura uyu mukinnyi cyane ko ari umwe mu bakinnyi bifuzaga kubakiraho mu mwaka utaha w’imikino gusa uyu mukinnyi akaba akomeje gusaba iyi kipe ko yamurekura akajya kugeragereza amahirwe ahandi ndetse n’ikipe ya Mukura ikaba yamaze kwemera iki cyemezo.
Ibindi byose ikipe ya Rayon Sports ikaba yamaze kumvikana na Elie Tatou ubu igisigaye akaba ari ukumvikana na Mukura kuko asigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe.



