
Nyuma yo gutwara shampiyona yo mu gihugu cya Uganda adatsinzwe ndetse akanatorwa nk’umutoza w’umwaka Ivan Minnaert yamaze gutandukana n’ikipe ya Vipers yo muri Uganda uyu mutoza akaba ari nawe wagejeje ikipe ya Rayon Sports mu matsinda ya CAF Confederations Cup.
Ivan Minnaert akaba ari umwe mu batoza bakomeje kugenda bakora ibigwi Aho ko nyuma yo kugeza ikipe ya Rayon Sports mu matsinda ya CAF Confederations Cup ndetse nyuma akaza no gutwara shampiyona yicyiciro cya mbere muri Liberiya kuri ubu akaba yarahesheje Vipers igikombe cya shampiyona.
Nkuko tubikesha B&B Kigali FM uyu mutoza akaba yayitangarije ko atazakomezanya n’ikipe ya Vipers nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona mu minsi ya mike azatangaza ikipe agiye kwerekezamo.
Ivan Minnaert akaba asanzwe ari umwe mu batoza bakunda cyane u Rwanda ndetse n’igihe cyose abavari mu biruhuko akaba akunda kuba yibereye i Kigali.




