
Umuhanzikazi France Mpundu yongeye gutungurana nyuma yo kugaragara Ari gutaramira abakurikiye umuhango wo gusoza icyiciro cya kabiri cy’irushanwa “Nouvelle Reine” uyu muhanzikazi akaba yagiye ku rubyiniro atwite inda nkuru gusa ntibimubuze gushimisha abakunzi be.
France Mpundu yongeye kugarukwaho cyane nyuma yo gutaramira abakurikiye umuhango wo gusoza icyiciro cya kabiri cy’irushanwa “Nouvelle Reine”, aho yagaragaye aririmba atwite inda nkuru, ariko ntibimubuze gukoresha imbaraga ze zose.
Ni ibirori byabaye ku wa 6 Kamena 2026 muri Côte d’Ivoire. Byashyiraga akadomo ku rugendo rw’ibyumweru byinshi abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bari bamaze bahatanira ikamba ry’umukobwa urangwa n’ubwiza, impano, icyizere n’ubushobozi bwo kuyobora abandi.
Ni ikamba ryegukanywe n’umuhanzi Rose wo muri Cameroon w’imyaka 32. Yaryegukanye amaze gutsinda bagenzi be bari bageze mu cyiciro cya nyuma, ahita yegukana arenga miliyoni 38 Frw.
Kimwe mu byaranze ibi birori ni uko France Mpundu yataramiye ababyitabiriye n’ababikurikiye kuri televiziyo mu gihe yitegura kwibaruka, ibintu byashimishije benshi bashimye ko akomeje gukora umuziki no gutaramira abantu nubwo yitegura kwibaruka.
France Mpundu na Moctar bahuriye ndetse bakundanira mu irushanwa rya ‘Secret Story Afrique’, baritegura kwibaruka imfura yabo
Nouvelle Reine ni gahunda y’amarushanwa yatangijwe na CANAL+ Afrique, agamije kuzamura impano n’ubushobozi bw’abakobwa bo ku Mugabane wa Afurika aho iri rushanwa ryahuje abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye, bahatanira kwigaragaza mu miyoborere, kuvugira rubanda, impano ndetse n’imishinga ifitiye akamaro sosiyete.





