
Gloria Bugie umuhanzikazi wo muri Uganda yatangaje ko adakozwa ibyo kuba inshuti n’abahanzi bagenzi be mu rwego rwo kwirinda ibintu bitamufitiye akamaro birimo ibihuha n’amakimbirane ndetse akabasha no kwibanda ku iterambere ry’umwuga we wa muzika yemeza ko guhura n’umuhanzi bagakorana indirimbo ibyo biba bihagije nta mpamvu yo kuba inshuti.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko atajya yubaka ubucuti bwa hafi n’abahanzi b’abagore cyangwa abagabo, kubera inkuru nyinshi yumvise zirimo ishyari, guhangana no kutumvikana bikunze kugaragara mu myidagaduro.
Bugie yavuze ko gukorana n’abantu bake bimufasha kwirinda ibintu bitamufitiye akamaro, bityo akibanda ku iterambere ry’umwuga we wa muzika.
Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko hari bamwe mu bahanzi batinya kumwegera kubera uburyo yitwara n’imiterere yihariye y’umuziki we. Asanga ijwi rye, icyizere afitiye impano ye n’uburyo akora umuziki bituma agaragara nk’utandukanye n’abandi.





