
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye abapolisi ku murava n’ubwitange bagaragaje mu myaka 25 ishize bigatuma Abanyarwanda babona umutekano.
Yagize ati “Ndashimira abapolisi bose, ab’uyu munsi n’abo mu gihe cyahise, ku bw’umurava n’ubwitange bwatumye Abanyarwanda babaho kandi bagakora akazi kabo batekanye mu cyubahiro n’agaciro bibakwiriye.”
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026, ubwo yari amaze gutanga ipeti rya ‘Assistant Inspector of Police’ ku bagera kuri 436, igikorwa cyahujwe no kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y’Igihugu mu bufatanye butanga umutekano.








