
Umukinnyi wo hagati, Iradukunda Pascal, nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, yabonye ikipe nshya azakinira muri Arabie Saoudite.
Iradukunda w’imyaka 21 yamaze kumvikana na Nova Star SC, ikipe ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite, aho azayifasha mu mwaka w’imikino wa 2026/27.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, ni bwo uyu mukinnyi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, atangira urugendo rumwerekeza i Dubai, mbere yo gukomeza yerekeza muri Arabie Saoudite.
Iradukunda yari amaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports, ariko ntiyabonaga umwanya uhagije wo gukina. Nubwo bimeze bityo, ubushobozi bwe bwo gukina hagati mu kibuga bwatumye akomeza gukurikiranwa n’andi makipe.
Mu gihe yari asigaje umwaka umwe ku masezerano ye muri Rayon Sports, impande zombi zagiranye ibiganiro maze zumvikana ku gusesa ayo masezerano, bituma Iradukunda atangira gushaka ahandi yakomereza umupira.
Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Nova Star SC, impande zombi zamaze kumvikana, aho iyi kipe igiye kumuha amasezerano y’imyaka itatu.
Iradukunda azaba umwe mu bakinnyi Nova Star SC yiringiye mu mwaka wayo wa mbere mu Cyiciro cya Kabiri, nyuma yo kuzamuka muri iki cyiciro.
Nova Star SC yibanda cyane ku bakinnyi bakiri bato, ari na byo byatumye ishimishwa n’ubushobozi bwa Iradukunda ndetse ikifuza kumugira umwe mu bakinnyi bayo.
Iradukunda Pascal ashobora gukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, ndetse akaba ashobora no gukina asatira izamu anyuze ku mpande.






