
Umuhanzi Ziazix yatangaje ko ari gutegura amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Nzokujana’, nyuma yo kuyishyira hanze, anahishura ko afite indi ndirimbo nshya ari gutegura mu njyana ya Amapiano.
Ziazix yavuze ko gahunda afite muri iyi minsi ari ugukomeza gukora umuziki no kugeza ku bakunzi be imishinga mishya, aho amashusho ya ‘Nzokujana’ ari mu byo ari kwitegura gushyira hanze.
Ati: “Gahunda mfite ni nyinshi kuko umuziki n’uguhoraho. Muri iyi minsi itari myinshi nshaka gukora video ya ‘Nzokujana’, mbateguza n’indirimbo nshya ya Amapiano. Icyo nabasaba ni ugukomeza kunshyigikira no kunyereka urukundo.”
Indirimbo ‘Nzokujana’ yakozwe mu buryo Ziazix yashakaga kuvugamo ku rukundo n’imibanire y’abantu. Yasobanuye ko igitekerezo cyo kuyikora cyaturutse ku kuba umuntu ashobora gukunda undi kandi akamwishimira ku buryo atagira ipfunwe cyangwa isoni zo kumwereka inshuti n’umuryango.
Ati: “Aho nakuye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo nta handi, kuko bishoboka ko wakunda umuntu ariko ukaba umwishimiye ku buryo nta pfunwe cyangwa isoni aguteye, ku buryo bitakubuza kumwereka inshuti n’umuryango.”
Ziazix yavuze ko hari abantu benshi bagira umubano w’urukundo ariko bakabihisha inshuti cyangwa imiryango yabo, bitewe n’impamvu zitandukanye, zirimo n’imyumvire y’imiryango.
Yavuze kandi ko ‘Nzokujana’ ifite ubutumwa bushobora kugera ku bantu benshi, cyane cyane ku bijyanye n’imibanire n’uburyo abantu bakwiye kwitondera abo bita inshuti.
Ati: “Nta gihe indyarya zitazabaho, kuko nta ho byanditse ko abavuka bose bazaba intungane cyangwa inshuti nziza. Buri wese agomba kumva ko benshi mu bo mubana, abo mwita inshuti cyangwa abavandimwe bashobora kuba atari beza.”
Uyu muhanzi yavuze ko hari abantu bashobora gusangira, kugendana, guseka no gukorana, ariko ibyo byose ntibihame ko buri wese aba ari inshuti nyakuri.
Ziazix kandi yagarutse ku rubyiruko rwinshi rufite ibibazo by’imibanire n’imiryango yarwo, aho bamwe usanga berekwa urukundo ariko nyuma bakamenya ko hari uburyarya burimo.
Yavuze ko ibi biri mu byatumye ahitamo gukora indirimbo nka ‘Nzokujana’, ashaka ko ubutumwa bwayo bugera ku bantu batandukanye kandi buri wese akagira icyo ayikuramo.
Mu gihe ategereje gushyira hanze amashusho ya ‘Nzokujana’, Ziazix yanatangaje ko ari gutegura indi ndirimbo nshya ya Amapiano, akaba asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika.
REBA HANO INDIRIMBO YA ZIAZIX YISE NZOKUJANA



