
Myugariro Niyigena Clément yamaze kumvikana n’Ikipe ya Ceramica Cleopatra FC yo mu Cyiciro cya Mbere mu Misiri ndetse uyu mukinnyi akaba yarasigaye agiye gukora ikizamini cy’ubuzima, yagitsinda agahabwa amasezerano.
Umunyamakuru wa RBA, Nkurunziza Emmanuel ’Ruvuyanga’, uba hafi ya APR FC, yatangaje ko myugariro Niyigena Clément yamaze kumvikana n’Ikipe ya Ceramica Cleopatra FC yo mu Cyiciro cya Mbere mu Misiri.
Yongeyeho ko uyu mukinnyi agiye gukora ikizamini cy’ubuzima, yagitsinda agahabwa amasezerano.
Niyigena usoje amasezerano muri APR FC, yasigaye i Cairo mu gihe abandi bakinnyi b’Amavubi bamaze kugera i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.




