
Umukinnyi Noam Emeran nyuma yo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi akaba yafashe umwanya ashimira abo barikumwe uburyo bamwakiriye bagatuma yisanga byihuse mu ikipe y’igihugu ndetse aboneraho no gutangaza ko ategerejwe n’amatsiko menshi kuzitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika.
Noam Emeran nyuma yo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi ku nshuro ye ya mbere yagaragaje ibyishimo yatewe n’uburyo abandi bakinnyi ndetse n’abatoza bamwakiriye yemeza ko Ari inzozi ze kuzongera guhamagarwa mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.
Uyu mukinnyi wari wahamagawe ndetse akaba yari kumwe n’ikipe y’igihugu mu Misiri aho bari bagiye gukina imikino mpuzamahanga ya gicuti ariko ntibikunde bitewe nuko icyorezo cya Ebola cyatumye iyo mikino idashobora kuba.
Noam Emeran akaba yatangaje ko yishimye cyane bitewe n’uburyo yakiriwe ndetse yiteguye ko mu gushaka itike yo kuzitabira igikombe cy’Afurika azabona amahirwe yo guhamagarwa.




