
Ishowspeed yatunguranye ubwo yatumirwaga ku biro by’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA biherereye i Miami bitewe n’uburyo yaserutse yambaye inkweto zifunguye.
IshowSpeed yatangaje abamukurikira bitewe n’uburyo yaserutse yambaye inkweto zifunguye “Flip-flops” ubwo yatumirwaga ku biro by’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.
Ibi biro biherereye i Miami muri iki gihe cy’Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yaherewemo ikarita y’umufana wemewe na FIFA w’Igikombe cy’Isi cya 2026, mu ijoro ryo ku wa 09 Kamena 2026.
IshowSpeed akaba Ari umwe mu bantu bafite umwihariko mu kugira abakunzi benshi bitewe n’uburyo akora ibintu byihariye.





