
Umuhanzi Mr Eazi wo muri Nigeria uri Kampala muri Uganda, ubwo yarari mu kabiri kagezweho muri uyu mujyi ka Mezo Noir UG hamwe na Joshua Baraka bumvanye iyi ndirimbo maze uyu muhanzi agaragara asaba ko bayicuranga kenshi.
Mr Eazi ari i Kampala aho yaje kureba imishinga ye afite muri Uganda irimo kompanyi zo gutega n’ibindi.
Mr Eazi yashimiye iyi ndirimbo ari kumwe na Joshua Baraka ugezweho i Kampala ndetse no muri rusange ndetse akaba ari n’umwe mu bari muri iyi ndirimbo.
SOMA:Element ashaka gukorana na Jose Chameleone
Indirimbo “Ayayaah” Element yakoranye na Bien wo muri Kenya ndetse na Joshua Baraka, ni imwe zikunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Mr Eazi usigaye warashyize imbaraga cyane mu ishoramari ni umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika, wakunzwe cyane mu ndirimbo nka “Lego Over”, “Hollup”, “Pour Me Water”, n’izindi.




