
Kidumu umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga yatangaje ko yageraga mu Burundi bakamuha abasirikare bo kumurinda ariko yabiretse kuko yahisemo kwiyoroshya no kwicisha bugufi kuko yasanze bimuha amahoro kuko yasanze nta mpamvu go kwiremereza ngo wigire igitangaza.
Nkuko yabitangaje Kidumu Kibido akaba yatangaje yatekereje agasanga nta mpamvu ihari ifatika yatuma abantu bahora bamurinze byatumye afatta umwanzuro wo kureka abarinzi kugirango abantu bamwisanzureho kandi yaje gusanga bimuhesha amahoro cyane.
Ibi Kidumu Kibido akaba yabitangaje ubwo yarari gitaramo cy’urwenya kizwi nka Gen Z Comedy ubwo yabazwaga impamvu ari umuntu ukunda kwicisha bugufi cyane kandi ari umuhanzi w’umunyabigwi ufite izina rikomeye cyane.
Kidumu akaba yakomeje atanga ubutumwa ko kwiremereza no kwigira umuntu w’igitangaza ntacyo bimara mu buzima ahubwo burya icyiza ari ugica bugufi ukabana na buri wese.



