
Umuraperi uri mu bakomeye muri Afurika, Khaligraph Jones wo muri Kenya yavuze ko arambiwe abafana baza bamwandikira bamusaba ko yabaha ubufasha bw’amafaranga nyamara badashyigikira ibikorwa bye ngo banabisangize abandi.
Jones avuga ko usanga abamusaba ubufasha ahubwo bashyigikira Fally Ipupa, bityo ababwira ko bamwegera akaba ari we ubafasha.
SOMA:Wizkid yakoranye indirimbo na Fally Ipupa abereye umufana
Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga yaragize ati “Ndi umufana wawe. Nkunda umuziki wawe. Nagiye nkushyigikira kuva kera cyane. Uzi ko ikintu cya mbere nkora ari ukujya ku mbuga zawe nkareba ibyo ushyiraho.”
“Ese uyu muntu yigeze ashyigikira umuziki wanjye? Kuko ntibishoboka ko waza unsaba ubufasha kandi utarigeze umenyekanisha ibyo nkora.”
Uyu muraperi ushyirwa muri batanu bakomeye muri Afurika, akomeza avuga ko aba usanga bazangiza abandi indirimbo za Fally Ipupa, bityo bakagombye kuba ari we basaba.




