
José Mário dos Santos Mourinho Félix wamenyekanye nka Jose Mourinho yatangiye guhabwa ikaze mu ikipe ya Real Madrid yaherukagamo 2010-2013 aho byitezwe ko agomba gusimbura Álvaro Arbeloa kuri ubu utishimiwe bitewe n’umusaruro.
Jose Mourinho kuri ubu ubu uri gutoza ikipe ya Benefica ikipe ya Real Madrid yatangiye kumuha ikaze Aho yabajije abafana bayo uko babyakira babonye Jose Mourinho ariwe mutoza mukuru wa Real Madrid aho nabo bahise bagaragaza ko biteguye kumwakira.
Álvaro Arbeloa kuri ubu utoza Real Madrid n’umwe mu batoza bakomeje kwinubirwa n’abafana bitewe n’umusaruro nkene ndetse n’imikinire idatanga icyizere ariyo mpamvu bigaragara ko hatagize igihinduka Jose Mourinho ariwe ugomba kuba umutoza wa Real Madrid yaherukagamo 2010-2013.
Jose Mourinho akaba azwiho kuba yaragiye atoza amakipe atandukanye aho yakoreye amateka muri Chelsea, AC Milan na Real Madrid







