
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Levixone na Winnie Nwagi bashyize hanze indirimbo “Number Moja” ivuga gukomera kwa Yesu Kristo.
Iyi ndirimbo yabanje kuvugisha benshi babiza uko Levixone yakoranye na Winnie usanzwe umenyerewe cyane mu ndirimbo zitandukanye cyane n’izo we akora.
Gusa Levixone we avuga ko azi Winnie Nwagi nk’umuntu mwiza bitandukanye n’uko abantu bamufata, ndetse ngo na kera hose yahoze ashaka gukorera Imana binyuze müu ijwi rye.
Winnie Nwagi ni umwe mu bahanzikazi bo muri Uganda bakunzwe cyane mu ndirimbo zitwa iz’Isi ndetse agakundwa na bamwe bita cyane ku miterere ye. Ibi nibyo byatumaga bamwe batemera ko yakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.




