
Minisitiri w’Intebe wa Albania, Edi Rama yavuze ko Kanye West azakorera igitaramo muri iki gihugu ku wa 11 Nyakanga 2026 ahitwa i Tirana.
Iki gihugu cyo mu majyepfo y’uburasirazuba y’u Burayi cyamere Kanye West (Ye) ko azakorera igitaramo nyuma y’uko uyu muraperi yangiwe n’ibindi nk’u Bwongereza na Australia kubera ibyo kurwanya Abayahudi byakunze kumuranga.
SOMA:Mr P yitandukanyije n’impanga ye Rude Boy
Rama ubwe yatangaje iki gitaramo ku mugaragaro ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko leta ya Albania igishyigikiye byuzuye.
Raporo zimwe zigaragaza ko hateganywa ikibuga kinini gishobora kwakira abantu bagera ku 60,000, cyangwa se kongera ubushobozi bw’aho kizabera kugira ngo habe igitaramo gikomeye.




