
Radio ya Kiss Xtra ikorera muri Kiss FM UK yo Bwongereza, yabaye iciro ry’imigani nyuma y’uko ifashe amashusho y’ikiganiro bagiranye na Omah Lay avuga abahanzi afata nk’ikitegererezo bakayahindura kugira ngo bavugwe cyane.
Muri iki kiganiro Omah avuga ko abarimo WizKid, Davido, Burna Boy, Ayra Starr, Drake, The Weeknd na Bruno Mars, abafatiraho urugero.
Kiss Xtra bo mu mashusho mato babanje gushyira hanze, bari bahishe ko yavuze Davido kugira bakurure impaka mu bafana bitume bavuga kuri iki kiganiro cyane ndetse kinarebwe.
SOMA:Davido niwe muntu wicisha bugufi twahuye-Tyla
Abanyanijeri ndetse n’abandi bakunda gukurikirana umuziki wa Afurika bari batangiye kwibaza niba Omah Lay yakwirengagiza Davido baherutse gukorana indirimbo “With You” yanahataniraga igihe cya Grammy Awards.
Nyuma y’iminsi micye Kiss Xtra inegwa kuba yarashatse gukina n’amarangamutima y’abantu kugira ngo ikiganiro cyabo gikunde kirebwe, yaje gushyira hanze amashusho yuzuye Omah Lay avuga ko na Davido ari mu bo afatiraho urugero.




