
Umuhanzi Chriss D yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri yise “Danse” yakozwe na producer Realbeat wo muri Country Records ndetse na Bob Pro mu buryo bw’amajwi.
Kirenga Derrick amazina nyakuri ya Chriss D, ni umuhanzi umaze imyaka isaga ine atangiye gukora umuziki, mu gutangira kwe yashyize hanze indirimbo “No Jokes” ari nayo yamuhaye ikizere ko yakomeza gukora ibyo akunda.
Mu Kiganiro yagiranye na 3D TV RWANDA, yagize ati “Natangiye umuziki muri 2022 ubwo nasohoraga indirimbo ya mbere ariyo “No Jokes” yakozwe na producer Bonia A La prod iza kumpa ikizere cy’uko nakomeza umuziki.”
SOMA:Abahanzi baceceka batumye imyidagaduro idashyuha-Bruce Melodie
“None ubu nasohoye indirimbo yanjye ya kabiri yitwa “Danse” yakozwe na producer Realbeat muri Country Records.”
Amashusho ya “Danse” yakozwe yakozwe na Director C uri mu bahanga bagezweho mu gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye mu Rwanda.


Kanda hano urebe indirimbo Danse ya Chriss D



