
Umuraperi Ish Kevin wihariye ku njyana ya “Trap” yanahaye inyito ye ‘Trapish’, yinjiye mu bahanzi nyarwanda batandatu ba mbere bumvwa cyane kuri Spotifymu buryo bwa buri kwezi (Monthly Listeners).
Uru rutonde ruyobowe na Element Eleeeh kuri ubu ufite ibihumbi 227.1 by’abamwumva, agakurikirwa na Bruce Melodie ufite ibihumbi 225.6, ku mwanya wa gatatu hakaza Meddy ufite ibihumbi 173, Israel Mbonyi ku mwanya wa kane afite ibihumbi 158.8, The Ben ku mwanya wa gatanu afite ibihumbi 112.6 n’aho Ish Kevin akagira ibihumbi 88.8.
SOMA:Element amaze ukwezi ayoboye abahanzi nyarwanda kuri Spotify
Iyo urebye cyane kuri Ish Kevin uzanga indirimbo ze ziri kumvwa cyane kuri Spotify usanga ari “Soldier Remix” ya Timi, Kpee na Priest basubiranyemo na Ish Kevin ubwe na Kid From Kigali (KFK).
Ukirikije uburyo indirimbo nka “Kibasumba” nayo ikunzwe cyane mu Rwanda n’ahandi bumva Ikinyarwanda, ndetse ikaba iza no ku mwanya wa kabiri mu ndirimbo za ziri kumvwa cyane, ubona izi zombi ari zazamuye imibare ya Ish Kevin.






