
Umuherwe ndetse akaba n’umushoramari muri Uganda Frank Gashumba yatangaje ko adashobora kwemerera umugore we Patience Mutoni Malaika ko ajya mu gikoni guteka kuko ataribyo yamuzaniye ahubwo yifuza ko yamufasha gukurikira imikorere y’urugo no kugenzura ko abakozi bo mu rugo bakora akazi kabo neza.
Umunyemari wo muri Uganda, Frank Gashumba, yatangaje ko umugore we Patience Mutoni Malaika adateka mu rugo rwabo, kuko atari inshingano amwitezeho mu rushako rwabo.
Gashumba yavuze ko inshingano za Malaika atari uguteka cyangwa kujya mu gikoni, ahubwo ko ari ugukurikirana imikorere y’urugo no kugenzura ko abakozi bo mu rugo bakora akazi kabo neza.
Yagize ati: “Malaika ntashobora no kwihanganira impumuro y’igitunguru. Sinamurongoye kugira ngo antekere.”
Yakomeje asobanura ko icyo yifuza ku mugore we ari uko ibintu byose byo mu rugo bigenda neza, aho kuba ari we ujya mu gikoni gutegura amafunguro.




