
Mighty Popo wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda yerekeje muri Korea y’Epfo aho yitabiriye iserukiramuco rya sinema Nyafurika riri kuba ku nshuro ya munani, azanagenzwa no kumurika filime ye ya mbere yise “Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga.”
Murigande Jacques wamamaye nka Mighty Popo mu muziki, akaba n’Umuyobozi w’Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, yageze muri Korea y’Epfo aho yitabiriye iserukiramuco rya sinema Nyafurika riri kuba ku nshuro ya munani, azanagenzwa no kumurika filime ye ya mbere yise “Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga.”
Iyi filime yasohotse muri Nzeri 2025, ikaba iri mu zizerekanwa muri iri serukiramuco rimaze ibyumweru byinshi ribera muri Korea y’Epfo, ryatangiye tariki 21 Gicurasi 2026 rikazarangira tariki 14 Kamena 2026.
“Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga” ni filime ifite iminota 133, ikaba yubakiye ku buzima bw’abanyamuziki n’inzira banyuramo mu rugendo rwo gushaka izina mu muziki.
Igaragaza uko umuntu afata icyemezo cyo kwinjira muri uru ruganda, urugamba ahura narwo mu kuzamuka, ubuzima bwo kwamamara ndetse n’ibigeragezo biherekeza ubwamamare n’ibitaramo byo mu ijoro.
Iyi filime iri mu bwoko bwa Musical Drama, ikaba ikoresha ururimi rw’Icyongereza. Uretse kugaruka ku muziki, irimo kandi inkuru zirimo urukundo, imbyino n’imirwano, byose byifashishwa mu kugaragaza ubuzima bw’abahanzi n’abafite inzozi zo kugera kure mu muziki.
Mighty Popo ni we wanditse iyi filime ndetse anayibera Executive Producer. Ifatwa ry’amashusho ryakozwe na Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde.




