
Mukazayire Djalia wamenyekanye nka Kecapu muri filime Nyarwanda yifashishije filime ye nshya yashyize hanze ” Inkuru yanjye” yiyemeje kugaragaza ihohoterwa rikorerwa abana n’ibibazo bikomeye bamwe banyuramo mu miryango yabo ariko ntibivugwe ikintu asanga kibangamiye cyane sosiyete Nyarwanda.
Iyi filime ivuga ku buzima bw’umwana w’umukobwa ubayeho mu muryango urimo amakimbirane n’ihohoterwa, aho ahura n’ibigeragezo bikomeye birimo guhozwa ku nkeke n’abo yagakwiye kubona nk’abamurinda.
Ni inkuru igaragaza ubuzima bubabaje abana bamwe banyuramo nyuma yo kubura ababyeyi ndetse n’uwo asigaranye akabura umusanzu wabo mu buzima bwa buri munsi.
Uyu mukinnyi yavuze ko imwe mu mpamvu zamuhaye imbaraga zo gukora iyi filime ari amateka y’ubuzima bwe bwite, kuko na we yakuze ahura n’ibikomere byo kubura umubyeyi akiri muto.
Kecapu yabuze umubyeyi afite imyaka irindwi y’amavuko, ibintu avuga ko byamusigiye amasomo menshi ku buzima ndetse bikamufasha kumva neza ububabare abana bamwe bahura na bwo.
Nubwo filime yubakiye ku nkuru y’uruhurirane rw’ibibazo bikomeye, ifite ubutumwa bwo gukomeza icyizere no gushishikariza abantu gutabara no gutega amatwi abana bahura n’ihohoterwa cyangwa ubuzima bubakomereye.




