
Kuri ubu Element Eleeeh niwe muhanzi nyarwanda uri kumvwa n’abantu benshi kuri Spotify bagera ku bihumbi 227 birenga mu buryo bwa buri kwezi nk’uko uru rubuga rubibara.
Element ageze kuri uyu mwanya nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Ayayaah” yakoranye na Bien ndetse na Joshua Baraka.
Umwanya wa mbere awugezeho asimbura Bruce Melodie wari uwumazeho igihe kinini ayoboye abahanzi bo mu Rwanda. Bruce kuri ubu we yumvwa n’abagera ku bihumbi 222.2.
SOMA:Element yavaga imyuna kane mu cyumweru kubera kurara muri studio
Mbere y’uko Element ashyira hanze indirimbo “Ayayaah” yumvwaga n’ababarirwa mu bihumbi 110 none ubu ageze ku bihumbi 227, bivuze ko byumweru bitatu iyi ndirimbo imuhaye abagera ku bihumbi birenga 115 birenga.
Ni ubwa mbere kandi Element Eleeeh ageze kuri uyu mwanya aho ayobora abahanzi nyarwanda mu kumvwa n’abantu benshi kuri Spotify, mu gihe kigera mu myaka ine atangiye kuririmba indirimbo ze.






