
Ku wa Gatatu tariki 6 Gicurasi 2026, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasuye ishuri ry’umupira rya FC Bayern aho yahuye n’abakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje kongera ubumenyi bwabo, barimo David Okoce na Barthazar Ndayishimiye uri mu bakinnyi bari gutoranywa.
Minisitiri Nelly yanarebye umukino wa 1/2 cya UEFA Champions League wahuje amakipe akorana na gahunda “Visit Rwanda”, FC Bayern Munich na Paris Saint-Germain F.C.
SOMA:Abanyamakuru ba siporo na RMC bishyize hamwe gukemura ibibazo mu itangazamakuru
Ni umukino warangiye Bayern Munich iganyije igitego 1-1, gusa Paris Saint-Germain ikomeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku kinyuranyo cy’ibitego 6-5 mu mikino yombi.
Ikipe ya Bayern Munich ikorana n’u Rwanda mu bijyanye no gufasha abana bakiri bato mu kuzamura impano zabo mu mupira w’amaguru.







