
DJ Maphorisa na Kabza De Small bo muri Afurika y’Epfo, bagurishije amatike arenga 50,000 mu masaha macye nyuma y’uko yari agiye hanze.
Ni amatike y’igitaramo aba bagabo bombi biyita “Scorpion Kings” bazakore muri FNB Stadium iherutse kwakira abarimo Chris Brown na Travis Scott.
SOMA:Umunsi Tyla yandikira Drake na Dj Khaled bakamuca amazi
Iki gitaramo kizaba ku wa 19 Nzeri 2026 muri stade nini ya mbere muri Afurika, FNB Stadium yakira abantu 94,736.
Mu 2025 ubwo aba bagabo bakoraga igitaramo nk’iki, cyabereye kuri Stade ya Loftus Versfeld cyitabirwa n’abagera ku bihumbi 50 bihwanye na hafi 60% by’ubushobozi bwitezwe kuri Stade ya FNB.




