
Umuhanzi Davido yavuze ko agiye kumara amezi abiri ahagaritse ibikorwa by’umuziki akajya kwamamaza nyirarume ushaka kongera kuyobora Leta ya Osun muri Nigeria.
“Ngomba gushyira ku ruhande ibikorwa byanjye bya muzika mu gihe cy’amezi abiri ari imbere nkajya gushyigikira marume wanjye (Ademola Adeleke), si uko ari marume wanjye gusa, ahubwo ni uko ari gukora akazi ke neza kandi hari byinshi agifite byo kugeraho.”
SOMA:Davido yahobye ama miliyoni muri betting
Muri aya mezi abiri azamara iwabo muri Nigeria, yatangiye no kujya azenguruka mu bice bigeze Leta ya Osun aherekeje abaganjemo urubyiruko ruri kwamamaza Ademola Adeleke.
Davido ni umuhanzi wavukiye mu muryango ukomeye muri Nigeria haba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’ubuyobozi muri iki gihugu.




