
Umuhanzi Davido uri bakomeye mu muziki wa Afurika, yatangaje ko ubu ari kuminuza mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenye mu bya politike.
Davido uri kwigira mu Bwongereza avuga ko ahisemo kujya muri guverinoma yakomeza agakora n’umuziki nk’uko Michel Martelly wabaye Perezida wa Haiti yabikoraga.
Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Ndi gukomeza amasomo mu cyiciro cya gatatu cya kuminuza mu Bwongereza mu bijyanye n’ubumenye mu bya Politiki. Nsanzwe mfite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri.”
SOMA:Davido afite ubwoba bwo kuba nka Cristiano Ronaldo
Davido abona kuba yakwinjira muri politike bitamubuza gukomeza gukora umuziki.
Ati “Nindamuka mfashe icyemezo cyo gukora muri guverinoma, nzaba nshobora no gukomeza gukora umuziki. Uwahoze ari Perezida wa Haiti, Michel Martelly, yari umuhanzi kandi yakomezaga no kuririmba.”
Davido umuryango avukamo uretse kuba ari abacuruzi bakomeye, harimo n’abanyepolitike nka nyirarume Ademola Adeleke.





