
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yahaye ubutumwa abahanzi, abibutsa ko bakwiye kugira ababafasha mu mategeko, abagenzura imikorere yabo, abamenyekanisha ibyo bakora, ndetse n’ababitaho mu buzima bwo mu mutwe.
Dr. Utumatwishima akomeza ubutumwa bwe abwira abahanzi ko badakwiye kumva ko bakwikorana buri kimwe kuko bihombya ndetse bikaca n’amazina aba yarabagoye kuyubaka.
SOMA:Abahanzi baceceka batumye imyidagaduro idashyuha-Bruce Melodie
Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa X, yatangiye agira ati “Isomo ku rubyiruko rw’abahanzi.”
“Mushake ubufasha mu mategeko no gucunga amasezerano, ubufasha muri business, account, sales, PR, marketing, branding… ubufasha kuri mental health (ubuzima bwo mutwe.
“Mu gusoza Minisitiri yibukije abahanzi ko kwikorana ibi yavuze haruguru bituma umuhanzi ahomba ndetse bikica n’izina yavutse yubaka.





