
Umuhanzi Eddy akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni mu by’ubuhanzi ndetse unayobora Federasiyo y’abahanzi muri Uganda, yatangiye gucyemura ibibazo by’abahanzi yifashishije itegeko ribarengera rwasinyweho na Perezida.
Eddy yamaze gutangaza ko ubu ikibazo cy’abahanzi Mudra D Viral na D-Star ku ndirimbo “Hoozambe” basubiranyemo, cyacyemutse nyuma y’uko aba bombi bari bamaze igihe barabishwaniyemo kugeza aho bataririmbanaga iyi ndirimbo hamwe mu bitaramo.
SOMA:Eddy Kenzo yazanye akuma kazajya gacunga aho indirimbo z’abahanzi ziri gucurangwa
Kenzo yavuze ko ikibazo cyabo cyacyemutse ndetse bemeranya ko bagiye kongera kujya banayihuriramo kandi Mudra agahabwa ibigera kuri 2% bya miliyoni 140 UGX baburanaga ko zinjijwe n’iyi ndirimbo.
Mu kwezi gushize nibwo Perezida Museveni yasinye ku itegeko rirengera uburenganzira bw’abahanzi ku bihangano byabo, rikazajya ribafasha kugira inyungu bakura ku bakoresha ibihangano byabo.






