
Umuhanzi Eddy akaba umujyanama wa Perezida Museveni mu by’ubuhanzi ndetse unayobora Federasiyo y’abahanzi muri Uganda, yamaze gutanga ko akuma kiswe “Nyange” kazajya gafasha mu kumenya aho indirimbo z’abahanzi ziri gucurangwa, kamaze kugera mu gihugu.
Aka gakoresho kazajya gashyirwa ahantu runaka gafashe mu kumenya indirimbo zacuranzwe mu buryo bw’ubucuruzi bifashe mu kuzakuzanya amafaranga azishyurwa abahanzi bitewe n’uko indirimbo zacuranzwe.
Iki gikoresho cyiswe “Nyange” kizajya gishyirwa ahantu hacurangwa indirimbo kugira hamenyekane inshuro indirimbo z’umuhanzi runaka zacuranzwe, hanyuma bizashingirweho yishyurwa ku bihangano bye.
SOMA: Bruce Melodie yasabye Eddy Kenzo kumwigisha uko bagera muri Grammy Awards
Ibigo bitandukanye haba ibya Leta, abikorera, amaradiyo, televiziyo, mu tubari, n’ahandi bazajya bagira amafaranga bishyura ari yo azishyurwa abahanzi.
Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa Uganda, Yoweli Gaguta Museveni asinye ku itegeko rirengera uburenganzira ku bihangano by’abahanzi muri iki gihugu.




