
Gasasira Jean Felix wamenyekanye nka Soso Mado waririmbaga mu itsinda ry’Impala n’umwe mu bakoze ibigwi mu muziki Nyarwanda impano ye yo kuririmba ikaba yarakurikiranye abana be nubwo Kwizera Olivier yisanze mu gukina umupira w’amaguru ntibimubuza kwerekana ko akunda umuziki cyane ndetse mukuru we Zizou Al Pacino akaba ari umwe mu bagiye bahuriza hamwe abahanzi bagakora indirimbo zakunzwe cyane.
Kwizera Olivier n’umuvandimwe we Zizou Al Pacino nubwo batisanze mu muziki byeruye ngo bisange ari abahanzi nk’umubyeyi wabo Soso Mado gusa iyi mpano yakomeje kubakurikirana aho Zizou Al Pacino yagiye abafa abahanzi Nyarwanda akabahuroza hamwe bagakora indirimbo zagiye zikundwa cyane .
Kwizera Olivier nubwo ari umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu AMAVUBI gusa akaba akunze kugaragaza ukuntu akunda umuziki cyane aho adasiba gushyira hanze amashusho arimo kuririmba indirimbo zitandukanye.
Zizou Al Pacino na murumuna we Kwizera Olivier bakaba bagaragaza ko nabo bifitemo inganzo y’umubyeyi wabo .




