
Bruce Melodie na The Ben bamaze gutangaza amatariki n’uturere tuzaberamo ibitaramo byabo bise “2026 Summer Country Tour”.
Ibi bitaramo bizahera i Musanze ku wa 13 Kamena bakomereze i Nyagatare ku wa 20 Kamena, i Bugesera bagereyo ku wa 27 Kamena, hanyuma basoreze i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.
Bivuze ko aba bahanzi batazagera mu ntara y’Amajyepfo.
SOMA:Uyu mwaka Bruce Melodie yashyize igorora abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba
Aba bahanzi bamaze imyaka isaga itanu bari mu ihangana ribyara inyungu kuri bombi, baherukaga no guhurira mu gitaramo “The NU Year” cyabaye ku itariki ya 1 Mutarama 2026.







