
Umunyamakuru Phil Peter yasabye abanyamakuru b’imyidagaduro ndetse n’abandi bose batangaza amakuru kwirinda gukomeza gutangaza amakuru yo mu miryango y’abantu ndetse n’ubuzima bwite bw’umuntu ahubwo bagatangaza ibijyanye nibyo umuntu akora.
Phil Peter yatangaje ko igihe kigeze ngo abantu bareke kujya bibanda gutangaza amakuru yo mu miryango ashingiye ku bana, ku mugore cyangwa ku mugabo ahubwo bakibanda mu gutangaza amakuru ya nyirubwite nayo afite aho ahuriye n’akazi ke bitaro ibyo mu buzima bwe bwite.
Ibi Phil Peter akaba yabitangaje agendeye ku bantu usanga bajya gutangaza amakuru y’imyidagaduro ku muntu ugasanga bibasiye cyane umuryango we nyamara bakirengagiza ko ibyo bintu bigira ingaruka zikomeye cyane mu muryango.
Phil Peter akaba asanzwe ari umwe mu banyamakuru bafite izina rikomeye mu myidagaduro aho kuri ubu akorera Isibo Tv.




