
Itsinda riramya Imana, Believers Worship Team, ryashyize hanze indirimbo nshya ryise ‘Iriba’, rigamije kwibutsa abantu ko Yesu Kristo ari we soko y’amazi amara inyota y’umwuka, amahoro n’ubugingo.
Iri tsinda rivuga ko ryahisemo izina ‘Iriba’ mu rwego rwo gushimangira ko Kristo ari we soko y’amazi y’umwuka, kandi rigashishikariza abantu kugira amatsiko yo kumenya ubutumwa bukubiye muri iyo ndirimbo.
Believers Worship Team ivuga ko yifuza ko abantu bamenya ko Kristo ari we soko y’amazi amara inyota y’umwuka, kandi ko kumwiringira bishobora kubazanira amahoro n’ihumure, bigatuma imitwaro n’ibibazo bibaremereye mu buzima bitongera kubaremereza umutima nk’uko byari bimeze mbere.
Mu gice cya kabiri cy’indirimbo, iri tsinda rihamagarira abantu kwemera ko Yesu ayobora ubuzima bwabo, kuko ari we nzira,y’ ukuri n’ubugingo.
Abagize Believers Worship Team basobanuye ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyaje nyuma y’ubunararibonye bw’umwe muri bo, ubwo yahuye n’umuntu wasabaga ubufasha.
Yagize ati: “Nari nyuze ku muntu uri gusaba, numva umutima ubuze amahoro. Nsohoka mu modoka njya kumushaka aho namusize, muha icyo nari mpaswe n’Umwuka kumuha.”
Agaruka mu modoka, ni bwo yumvise indirimbo imujemo, imwibutsa ibyiza byo kubana na Mwuka Wera no kumureka akayobora umuntu muri buri kintu cyose akora.
Yavuze ko muri uwo mwanya yibutse n’ibindi bikorwa Imana yakoze mu buzima bw’abantu, birimo kubarinda no kubafasha kunyurwa na yo.
Believers Worship Team ivuga ko binyuze muri ‘Iriba’, ishaka kubwira abantu ko kwemera Yesu akabayobora ari ingenzi mu gushaka amahoro yuzuye.
Iri tsinda kandi risaba abamaze kwemera ko bayoborwa na Mwuka Wera gusuzuma ubuzima bwabo, bakamureka akayobora n’uruhande rw’ubuzima bashobora kuba bataramwegurira.
Mu butumwa bwaryo, rigira riti: “Niba hari utaremera ko Yesu amuyobora, bigoye kubona amahoro yuzuye. Ahari hari n’usanzwe ayoborwa na Mwuka Wera ariko hakagira uruhande utamuha, narwo urumuhe aruyobore.”
Believers Worship Team isoza yifuriza buri muntu wese wumva iyi ndirimbo kunyurwa na Yesu, imwemerera kuba isoko y’amahoro n’ubugingo bwe.
Indirimbo ‘Iriba’ yamaze gushyirwa kuri YouTube, aho abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bashobora kuyumva.

UMVA INDIRIMBO IRIBA YA BELIEVES WORSHIP
)



