
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, bigaruka ku bibazo bitandukanye birimo umutekano ukomeje kuba muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibiganiro byabaye ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026, aho impande zombi zanaganiriye ku mubano wa RDC n’u Bubiligi ndetse n’ubufatanye mu by’ubukungu.
Prévot yavuze ko bagiranye ibiganiro byiza, aho bagarutse ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu mushinga wa Green Corridor, umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n’imbaraga z’ubuhuza zikomeje gushyirwa mu bikorwa mu gushaka umuti w’amakimbirane.
Baganiriye kandi ku byerekeye ibiganiro by’igihugu bigamije guteza imbere amahoro, ubwiyunge no gushimangira ubumwe bw’Abanye-Congo.
Ibi biganiro bibaye mu gihe umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba ikibazo gikomeye, aho imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) na M23 ikomeje, mu gihe hari n’imbaraga za dipolomasi zigamije kugera ku masezerano y’amahoro.
U Bubiligi bumaze igihe bugira uruhare mu bikorwa bya dipolomasi bigamije gushakira umuti amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC. Muri Nyakanga 2026, Prévot yanagaragaje ko u Bubiligi bwishimiye gahunda y’ibiganiro bya politiki by’igihugu muri RDC, bushishikariza impande zitandukanye kubigiramo uruhare mu buryo bwubaka.
Nyuma y’ibiganiro na Tshisekedi, Prévot yongeye gushimangira ko umubano hagati ya RDC n’u Bubiligi ushingiye ku bufatanye bumaze igihe kandi ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo kurushaho kuwuteza imbere






