
Rayon Sports yanganyije na Panthère Sportive du Ndé igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya CAF Confederation Cup, umusaruro ushobora kuyifasha mu mukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda.
Uyu mukino wabereye kuri Ahmadou Ahidjo Stadium iherereye mu Mujyi wa Yaoundé muri Cameroun, aho Rayon Sports yasabwaga kwirinda gutsindwa kugira ngo yongere amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Mu gice cya mbere, Rayon Sports yagaragaje ko iri mu bihe bikomeye kuko Panthère Sportive du Ndé yayishyizeho igitutu kuva umukino ugitangira.
Ku munota wa 13, Beo Batto yaje gutsindira Panthère Sportive igitego cya mbere, bituma iyi kipe yo muri Cameroun ibona intangiriro nziza y’umukino.
Panthère yakomeje kubona andi mahirwe yo kongera ibitego, ariko umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior, akomeza kwitwara neza arinda izamu rye.
Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, ubwo Elie Tatu yateraga kufura ikomeye, umunyezamu wa Panthère Sportive ayikuramo ayishyira muri koruneri.
Koruneri yatewe na Rayon Sports ntiyabyaye igitego, kuko Panthère yahise iwutakaza, umupira ugera kuri Kameni na we awutera mu izamu, ariko umunyezamu awushyira muri koruneri. Nta kindi cyavuyemo, amakipe ajya kuruhuka Rayon Sports iri inyuma igitego 1-0.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Rayon Sports yakoze impinduka, Nisingizwe Christian asimburwa na Ibrahim Djingarey.
Nyuma yaho, Rayon Sports yakoze izindi mpinduka ebyiri, Muhoza Daniel na Nizeyimana Mubarak binjira mu kibuga, havamo Atisso Kodjo na Elie Tatu.
Izi mpinduka zaje kugira uruhare mu kuzamura umukino wa Rayon Sports, maze ku munota wa 76 ibona igitego cyo kwishyura.
Igitego cyatsinzwe na Kameni Junior, nyuma y’ishoti ryatewe na Muhoza Daniel, umunyezamu wa Panthère Sportive ananirwa kuwufata neza no kuwukomeza, maze Kameni Junior ahita awushyira mu izamu.
Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cya kabiri, ariko umukino urangira amakipe yombi anganya 1-1.
Mbere y’uko umukino urangira, Rayon Sports yongeye gukora impinduka, Boris Gbenou yinjira mu kibuga asimbura Tambwe Ngongo Gloire.
Kunganya igitego 1-1 bitumye Rayon Sports igira amahirwe yo gukomeza mu mukino wo kwishyura, uzabera mu Rwanda.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 12 Nzeri 2026, ukazabera kuri Stade Amahoro.
Rayon Sports izaba ikeneye kunganya 0-0 kugira ngo ihite ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho.






