
Umuhanzi w’Umunya-Tanzania, Diamond Platnumz, yongeye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka itatu, mu gitaramo yahuriyemo na Bruce Melodie, Nel Ngabo na Ish Kevin.
Iki gitaramo cyiswe “Diamond Platnumz Experience” cyabereye muri Parking ya BK Arena ku mugoroba wo ku wa 29 Kanama 2026, cyitabirwa n’abantu benshi, biganjemo urubyiruko.
Diamond Platnumz waherukaga i Kigali mu Ukwakira 2023, yakiriwe n’abakunzi be urukundo rudasanzwe. Na we ntiyabatenguha kuko yabatamariyeho umwanya munini, abasususurutsa ndetse anabyinana na bo mu gihe kirenga isaha.
Diamond Platnumz yashimishije Abanya-Kigali mu gitaramo cyitabiriwe n’urubyiruko
Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro saa Sita n’iminota 43, akurikiye abandi bahanzi barimo Bruce Melodie wamaze iminota 45 ku rubyiniro, Nel Ngabo na we ahamara iminota 45, ndetse na Ish Kevin wamaze iminota 30.
Muri iki gitaramo kandi habayeho gususurutsa abitabiriye bikorwa na DJ Marnaud na DJ Etania wo muri Uganda.
Gusa igitaramo cyarangiye Diamond Platnumz adasezeye ku bakunzi be, kuko ibyuma byazimijwe saa 02:02, mu gihe hari amakuru yavugaga ko yagombaga kuva ku rubyiniro saa 01:45.


