
Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz, yageze i Kigali kuri uyu wa 28 Kanama 2026, mbere y’igitaramo cye yise ‘Diamond Platnumz Experience’ giteganyijwe kuba kuri uyu wa 29 Kanama 2026 muri BK Arena.
Diamond yari ategerejwe i Kigali saa tanu z’amanywa, ariko indege ye iza guhindurirwa igihe, bituma ahagera saa cyenda z’amanywa.
Nubwo yageze mu Rwanda muri ayo masaha, Diamond yasohotse ku kibuga cy’indege ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, habura iminota mike ngo icyo gihe kigere, ahita ajyanwa kuri hoteli mu modoka zamutegereje.
Ubwo yabazwaga uko yakiriye kuba agiye kongera gutaramira mu Rwanda, Diamond yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo, kuko yazanye n’itsinda ry’abantu 40 biteguye kumufasha gushimisha abazitabira igitaramo.
Ati: “Nkunda iyo nje gutaramira mu Rwanda kuko ni mu rugo. Ndabizi ko bankunda, bakunda ibihangano byanjye kandi banshyigikira ari benshi. Nazanye n’itsinda ry’abantu 40. Mu ndege yanjye bwite nazanye abantu 24, abandi bateze indege isanzwe. Rero turiteguye cyane kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo buri wese uzitabira azatahe anyuzwe.”
Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kuba agiye kongera gutaramira i Kigali, anaboneraho gutangaza amakuru mashya ku bijyanye na album ye nshya.
Ati: “Reka mbahe amakuru. Muri uyu mwaka ndongera gusohora album nyuma y’imyaka umunani nsohoye iyaherukaga, ‘A Boy from Tandale’. Ndabararikira album iriho indirimbo zikomeye nakoranye n’abandi bahanzi, zikaba ziryoshye cyane.”
Diamond yemeje ko iyi album azayisohora ku wa 2 Ukwakira 2026, ariko ntiyatangaje izina ryayo, indirimbo zizaba ziyigize cyangwa abahanzi bazamufasha.
Uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo ‘Diamond Platnumz Experience’ kizabera muri BK Arena kuri uyu wa 29 Kanama 2026. Azafatanya n’abahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie, Ish Kevin na Nel Ngabo, ndetse n’abahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ Marnaud na Etania wo muri Uganda.



