
Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere no kwagura imbibi, abahanzi The Ben na Bruce Melodie bagiye kubona amahirwe akomeye yo kwerekana urwego uyu muziki umaze kugeraho, cyane cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Bruce Melodie azabanza guhurira ku rubyiniro na Diamond Platnumz mu gitaramo gikomeye cya “Diamond Xperience”, giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu muri Parking ya BK Arena. Ni igitaramo gitegerejwe n’abantu benshi ndetse n’itangazamakuru ryo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu Ukwakira 2026, The Ben na we azaba afite amahirwe yo guhura na Diamond Platnumz ku rubyiniro muri Uganda, mu bitaramo bya Retro Tour byateguwe na Comedy Store Uganda iyoborwa n’umunyarwenya Alex Muhangi. Iki gitaramo kizaba ku wa 30 Ukwakira 2026.
Kugeza umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga ni kimwe mu byo aba bahanzi bombi bamaze igihe baharanira. Bruce Melodie, by’umwihariko binyuze mu mikoranire ye na Coach Gael, yakoranye n’abahanzi batandukanye bakomoka mu bihugu birimo Kenya, Tanzania, Uganda na Nigeria, mu rwego rwo kugeza umuziki nyarwanda kure.
The Ben na we, ubwo yagarukaga mu Rwanda, ntiyagarutse agamije gukora umuziki ugamije gusa gushimisha Abanyarwanda gusa, ahubwo yaje afite intego yo gukomeza gukora cyane kugira ngo umuziki nyarwanda urusheho kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Aba bahanzi kandi bamaze iminsi bazenguruka igihugu mu bitaramo bya Summer Country Tour, byabafashije kwerekana urwego umuziki nyarwanda ugezeho no kuwugeza ku bakunzi bawo bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Kuri ubu ariko, ikizakurikiraho ni ukwiyerekana ku ruhando rwagutse rwa Afurika y’Iburasirazuba. Uko Bruce Melodie azitwara imbere ya Diamond Platnumz i Kigali, ndetse n’uko The Ben azitwara muri Uganda, bishobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura uko umuziki nyarwanda ufatwa muri aka karere.
Kuba The Ben na Bruce Melodie bazahurira ku rubyiniro na Diamond Platnumz bifite uburemere bwihariye, kuko uyu muhanzi wo muri Tanzania agifatwa na benshi nk’umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu gitaramo cya Diamond Xperience, Bruce Melodie azaba afite amahirwe yo kwerekana ko umuziki nyarwanda ushobora guhagarara ku rwego rumwe n’indi miziki ikomeye yo mu karere. Uburyo azitwara, urwego rw’imyidagaduro azatanga ndetse n’uburyo abafana bazamushyigikira, bishobora kugira uruhare mu kuzamura agaciro k’umuziki nyarwanda mu maso y’amahanga.
The Ben na Diamond Platnumz si ubwa mbere bahurira ku rubyiniro. Ku wa 24 Gicurasi 2025, bombi batunguranye mu gitaramo cyabereye i Ntungamo muri Uganda, kuri Africa Coffee Park, aho batanze ibyishimo byinshi ku bafana, by’umwihariko ubwo baririmbaga indirimbo yabo “Why”.
Icyakora, kuri iyi nshuro ibintu bizaba bitandukanye,muri kiriya gitaramo cyo mu 2025, The Ben yari yatumiwe na Diamond Platnumz ngo baze gusangira urubyiniro. Mu gitaramo cya Retro Tour cyo, The Ben azaba ari umwe mu bahanzi bategerejwe muri gahunda yateguwe muri Uganda, mu gihe Diamond Platnumz na we yatumiwe.
Ibi bivuze ko The Ben azaba afite inshingano yo gukora ibishoboka byose akerekana ubushobozi bwe, yaba Diamond Platnumz ahari cyangwa adahari, kugira ngo agaragaze ko umuziki nyarwanda ushobora guhagarara neza ku ruhando mpuzamahanga.
Abahanzi nyarwanda bamaze iminsi bakorana indirimbo n’abahanzi bo mu mahanga, ariko abakunzi b’umuziki n’abawukurikirana baba bifuza no kubona uko bitwara ku rubyiniro. Ni ho aya mahirwe The Ben na Bruce Melodie bagiye kubona ashobora kuba ingenzi cyane.
Kuri uyu wa Gatandatu, itangazamakuru ryo muri Tanzania rishobora kuzaba rikurikira Diamond Platnumz i Kigali, iryo mu Rwanda rihanze amaso abahanzi baryo, mu gihe n’abakurikira imyidagaduro bo mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bazaba bifuza kureba urwego umuziki nyarwanda ugezeho.
Mu Ukwakira na bwo bizaba ari uko, ubwo The Ben azaba ataramira muri Uganda imbere y’abakunzi b’umuziki n’itangazamakuru ryo muri aka karere. Uko azitwara muri ibyo bitaramo bishobora gukomeza gutuma umuziki nyarwanda urushaho kwagura imbibi.
Mu gihe The Ben na Bruce Melodie bakwitwara neza muri aya mahirwe akomeye bagiye guhabwa, byakongerera umuziki nyarwanda amanota menshi ku ruhando rwa Afurika y’Iburasirazuba, bikerekana ko utagikora gusa kugira ngo ushimishe Abanyarwanda, ahubwo ko umaze kugira ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Aya ni amahirwe akomeye kuri aba bahanzi bombi, ariko kandi ni n’umwanya wo kwerekana ko umuziki nyarwanda umaze kuva kure kandi ukomeje gutera intambwe igana ku rwego rwo kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki hirya no hino muri Afurika.



