
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yanenze uburyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yagiranye impaka n’umunyamakuru Scovia Umutesi, ashimangira ko ikibazo cyari kigikwiye gukemurwa mu buryo bworoshye aho gukomeza kukigira impaka ndende.
Ibi byagarutsweho nyuma y’uko mu minsi ishize Minisitiri Nduhungirehe anenze isesengura ryakozwe na Scovia Umutesi ku makuru yari yatangajwe mu Gifaransa, umunyamakuru akayasobanura mu Kinyarwanda.
Iri sesengura ryari rishingiye ku magambo ya Minisitiri Nduhungirehe, aho yanenze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuba yaratangaje amakuru ajyanye n’inama itari ihagarariwemo.
Scovia yavuze ko Minisitiri yamunenze kubera uburyo yasobanuye ayo magambo mu Kinyarwanda, avuga ko bamwe batabisesenguye neza nk’abazi Igifaransa neza.
Ku rundi ruhande, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Scovia yari yagiye kure mu gusobanura amakuru yatangaga, kandi ko we yari yavuze ibyo yari yakuye mu nama yari yitabiriye ahagarariye u Rwanda.
Perezida Kagame yanenze ko iki kibazo cyakomeje gukururana, avuga ko kuba umunyamakuru agenzura amakuru yatanzwe na Minisitiri atari ikibazo, kuko nta muntu ugenga ukuri ku buryo ibyo yavuze bitagomba gusuzumwa.
Yavuze ko abanyamakuru bafite uburenganzira bwo kureba niba amakuru bahawe ari ukuri, ndetse ko iyo hari ikitagenda neza, uwatanze amakuru ashobora kugikosora.
Muri icyo kiganiro, abanyamakuru bagaragaje ibitekerezo bitandukanye kuri iki kibazo. Bamwe bavugaga ko Minisitiri Nduhungirehe yari afite impamvu zo kunenga uburyo amakuru ye yasobanuwe, mu gihe abandi bavugaga ko umunyamakuru yari akwiye kugaragaza neza ibyo Minisitiri yavuze, aho kubisobanura mu buryo bushobora kuyobya abamukurikiraga.
Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko ayo makimbirane atari akenewe, kuko ikibazo cyari gukemurwa no gukosora gusa aho umunyamakuru yaba yaravuze nabi cyangwa yasobanuye nabi ibyo Minisitiri yavuze.
Perezida Kagame yabwiye Scovia Umutesi ati: “Minisitiri yagombaga gusaba imbabazi kujya kuvuga amafuti, si wowe wagombaga kuzisaba.”






