
Umuraperi Shizzo yavuze ko imibare igaragaza ko mu Banyarwanda bagera kuri Miliyoni 14.9 batuye u Rwanda, abafana ba Rayon Sports baba bari hagati ya Miliyoni 6 na Miliyoni 9, ashimangira ko ibyo ubwabyo bigaragaza ko atari Abanyarwanda bose bakunda cyangwa bafana iyi kipe.
Ni ubutumwa yatanze nyuma y’iminsi impaka zikomeye zimaze ku mbuga nkoranyambaga, zakurikiye amagambo yari aherutse kuvuga ku bafana ba Rayon Sports, nyuma hakaza no gukwirakwira amakuru yavugaga ko yaba yatawe muri yombi ubwo yari yagiye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Shizzo yavuze ko abantu batagomba gufata nk’aho Rayon Sports ari ikipe ifite uburenganzira bwo kwitwa iy’Abanyarwanda bose, kuko hari benshi batayifana.
Ati: “Imibare irahari. Mu Banyarwanda Miliyoni 14.9 batuye u Rwanda, abari hagati ya Miliyoni 6 na Miliyoni 9 ni bo bafana ba Rayon Sports. Ibi bivuze ko ntabwo twese Abanyarwanda tuyifana. Sinzanabigarukaho. Twubahane.”
Aya magambo yongeye gukurura impaka, cyane ko Shizzo yari asanzwe ari mu bantu bari bamaze iminsi bavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo yari yavuze ku bafana b’iyi kipe.




