
Umuhanzi Bien wo muri Kenya yavuze ko indirimbo imwe nini muri Uganda ishobora gutuma ubona ibitaramo bizenguruka igihugu.
Yagize ati “Muri Uganda, indirimbo imwe yakunzwe cyane ishobora gutuma umuhanzi azenguruka igihugu cyose akora ibitaramo. Ugomba kuba warabayeyo kugira ngo usobanukirwe uko iyo gahunda ikora.”
“Umuziki wa Uganda ntiwigeze utera imbere cyane mu buryo bwagutse kuko abahanzi benshi banyurwa no gukorera isoko ryo mu gihugu imbere gusa, kandi ibyo bigira ingaruka mbi.”
Muri Uganda bitewe n’uko abaturage baho bagira umuco wo kwizihirwa cyane no gukunda abahanzi babo iyo umuhanzi abashije gukora indirimbo igakundwa ashobora kuzengurukana igihugu cyose ya ndirimbo imuhesha ibitaramo nabyo bimuha amafaranga.




