
Ihuriro ry’ingabo za AFC/M23 na MRDP Twirwaneho bongeye gusubiza inyuma ingabo z’u Burundi n’iza FARDC mu bice bya Fizi.
Amakuru aturuka mu karere ka Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko umutwe wa MRDP-Twirwaneho, ku bufatanye n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), wafashe agace ka Nguli gaherereye mu misozi miremire ya Teritwari ya Fizi.
Aya makuru avuga ko ifatwa ry’aka gace ryabaye ku mugoroba wo ku munsi w’ejo hashize, nyuma y’uko ingabo zari zihagarariye Leta ya Kinshasa muri ako gace, zirimo iza FARDC, ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, zivuye muri ako gace zigana mu bice bya Bibogobogo na Baraka.Abazi ibibera muri ako karere bavuga ko uku guhunga kw’izi ngabo kwahaye amahirwe MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 yo gukomeza kwagura ubuyobozi bwayo mu misozi ya Fizi, ahakomeje kubera imirwano hagati y’impande zihanganye.
Ifatwa rya Nguli riri kugaragazwa nk’ikindi kimenyetso cy’ubwiyongere bw’ibikorwa bya gisirikare bya MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 muri iyi minsi, nyuma y’uko uyu mutwe wari umaze kugenzura neza agace ka Mulima, kamwe mu duce two mu misozi ya Fizi gaherereye ku ntera y’ibirometero bigera kuri 40 uvuye mu mujyi wa Baraka.
Mulima ni agace gafatwa nk’ingenzi mu bijyanye n’imiterere ya gisirikare muri Teritwari ya Fizi, kandi kuhafata byatumye ingabo za Leta ya Kinshasa n’abafatanyabikorwa bazo bakomeza guhungira mu bice bya Baraka ndetse n’ahandi hakiri kugenzurwa na bo.Hari amakuru avuga ko muri Nguli nta mirwano ikomeye yabaye, ahubwo ko ingabo za FARDC, iza Burundi hamwe n’imitwe ya Wazalendo na FDLR zari muri ako gace zavuyeho nyuma yo kubona ko imbaraga za MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 ziyongereye, zigahitamo kwisubiraho kugira ngo birinde igihombo gikomeye.
Nubwo aya makuru ataratangazwa n’inzego zigenga kandi impande zihanganye zikaba zishobora kugira imyumvire itandukanye ku byabaye, bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri Fizi bavuga ko uku kuva muri ako gace kw’ingabo zari zihagarariye Leta bishobora kuba kwaratewe no kwirinda imirwano ishobora guteza igihombo gikomeye ku basirikare ndetse no ku basivili.
Mu gihe impinduka ku butaka n’imirwano bikomeje kuvugwa muri Fizi, andi makuru avuga ko ingabo z’u Burundi zikomeje kongera ibikorwa byazo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bivugwa ko bamwe mu basirikare bazo bageze mu mujyi wa Baraka ndetse no mu bindi bice bya Teritwari ya Fizi.Uku kwinjira kw’ingabo z’u Burundi muri RDC gukomeje guteza impaka mu karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu gihe impande zitandukanye zikomeje guhatanira kugenzura imisozi miremire ya Fizi ifatwa nk’ifite akamaro gakomeye mu rwego rwa gisirikare.
Nubwo hari aya makuru avuga gutya nta tangazo ryari ryatangazwa n’uruhande urwo arirwo rwose rurebana n’aya makuru y’ifatwa rya Nguli.






