
Itorero Intayoberana ribyina imbyino gakondo w’z’Abanyarwanda rigiye gutaramira muri Kigali Serena Hotel mu gitaramo kizaba ku wa 25 Nyakanga 2026.
Ubuyobozi bw’iri torero buvuga ko nyuma y’imyaka 12 bamaze bafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga kumva no gusobanukirwa umuco nyarwanda binyuze mu mbyino gakondo za Kinyarwanda, kuri iyi nshuro bashaka no kuzana umuco wa “Gira u Rwanda” nk’uko igitaramo cyabo cyiswe.
Emmanuel Ndayizeye wamamaye muri Sinema nyarwanda nka Nick muri filime City Maid, akaba n’umwe mu bagize Itorero Intayoberana, avuga ko Abanyarwanda bakagiye basuhuza bati “Gira u Rwanda” kuko u Rwanda ari bo ndetse rukaba urwabo.
SOMA:Juno Kizigenza yashyize igututu kuri Kenny Sol
Igitaramo “Gira u Rwanda” kizaba ku 25 Nyakanga 2026, amatike yo kucyinjiramo ateya atya.Harimo itike yitwa ‘Uruyange’ igura 10,000 Frw, itike yitwa ‘Ibirezi’ igura 20,000 Frw, itike yitwa ‘Amasonga’ igura 25,000 Frw.
Ni mu gihe ku meza y’abantu umunani (8) yitwa ‘Abatarutwa’ wishyura 200,000 Frw.
Ntuzacikwe! Gura itike yawe unyuze ku rubuga intayoberana.sinc.events cyangwa ukande *669*2812#.





