
Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Vestine na Dorcas bongeye kwandika amateka yo kwuzuza miliyoni y’Abantu barebye indirimbo yabo kuri YouTube.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, nibwo indirimbo ya Vestine na Dorcas yitwa ‘Itabaza’ yujuje miliyoni 1 y’abantu bayirebye kuri YouTube nyuma y’iminsi itatu igiye hanze.
Si ubwambere aba bahanzi nabikoze kwuzuza miliyoni ku ndirimbo yabo mu gihe gito kuko bagiye babikora ku ndirimbo zabo zitandukanye bagiye bashyira hanze ubwo baribari mu biganza bya MIE Music nkiyitwa Ibuye, Emmanuel, Usisite ndetse n’izindi.
Vestine na Dorcas bashyize iyi ndirimbo yabo yitwa ‘Itabaza’ nyuma y’igihe gito batangaje ko batandukanye na MIE Music yarebereraga inyungu zabo y’Umunyamakuru Irene Murindahabi.
Kuri ubu aba bahanzi bari kubarizwa mu gihugu cya Canada Aho bari gukorera ibikorwa byabo by’umuziki, dore ko n’iyi ndirimbo ariho yafatiwe amashusho.

Reba indirimbo ya Vestine na Dorcas yitwa ‘Itabaza’



