
Umuhanzi Chriss watangiye gukora umuziki ari n’umuraperi uretse kuririmba ni n’umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo kuko yagiye akorera abahanzi benshi barimo na Vestine na Dorcas ndetse n’indirimbo ze nyinshi azikoraho.
Kuri ubu rero nk’uko yari aherutse kubitangaza ko yize no kwikorera amajwi y’indirimbo, yahereye kuri “Wakanaka” yakoranye na King James.
SOMA:Chriss Eazy yakoreye ibirenze Utah Nice
lyi ndirimbo Chriss niwe wayikoreye mu buryo bw’amajwi inozwa na producer Bob Pro.
Chriss Eazy mu minsi ishize yari yavuze ko igihe yapfushaga umubyeyi we nyina, mu gihe yanyuraga mu bihe bikomeye by’agahinda gakabije yagatuye situdiyo maze aboneraho kwiga ibijyanye no gucura injyana z’umuziki.






