
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan nyuma y’uruzinduko yagiriye mu Burusiya ndetse akakirwa na mugenzi we Vladimir Putin, yanatangaje ko mu mashuri makuru na kaminuza yo muri Tanzania mu gihe cya vuba bazatangira kujya biga mu Kirusiya.
Uyu muyobozi yavuze ko ibi byashyizweho mu rwego rwo kwagura umubano w’ibihugu byombi ndetse no gukurura cyane ba mucyerarugendo bo mu Burusiya. Uretse ibi kandi mu kwezi gutaha sosiyete y’indege ya Tanzania izatangira gukora ingendo zijya mu Burusiya.
Kaminuza ya University of Dodoma (UDOM) niyo izatangirana n’iyi gahunda nshya Leta ya Tanzania igiye gushyira bwa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Uretse Tanzania, ibihugu nka Nigeria nabyo byashyizeho kwiga Igishinwa mu mashuri yisumbuye.
Izi ndimi zombi ntizari zimenyerewe mu bihugu bya Afurika cyane ko ibi bihugu by’u Bushinwa n’u Burusiya bitigeze bikoroniza kuri uyu mugabane gusa uyu munsi wa none biri gukorana cyane na Afurika mu bucuruzi ndetse n’indi mibereho.







