
Minisitiri wa siporo Nelly Mukazayire yashimiye umunyarwandakazi Imanizabayo Emeline wakoze amateka yo kwegukana umudali wa mbere wa zahabu mu marushanwa Nyafurika y’imikino Ngororamubiri nyuma yo kwitwara neza akegukana intsinzi mu gusiganwa metero 5000 mu bagore.
Nelly Mukazayire yashimiye byimazeyo Emeline Imanizabayo wahesheje u Rwanda yegukana umudali wa zahabu mu mikino Nyafurika ndetse anamwibutsa ko yari ahagarariye igihugu nacyo kimushyigikiye.
Mu magambo ye akaba yagize ati ” Ni uko ni uko Emeline , komereza aho wihesha ishema urihesha n’igihugu cyacu , integrity ni Olympics n’umudali w’isi , urashoboye kandi urashyigikiwe “.
Emeline Imanizabayo akaba yakoze amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ubashije kwegukana umudali wa zahabu mu mikino Nyafurika.






